Print

Reba uburanga bwa bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Colombia biteguye gushyigikira abagabo babo imbere y’Ubwongereza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2018 Yasuwe: 2869

Aba bagore n’abakobwa bakuye umutima Abarusiya bemeje ko Ubwongereza bwamaze gutsindwa kubera ko aba bakobwa bamanutse bajye gushyigikira abagabo babo ku munsi w’ejo saa kumi.

Nkuko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye,abagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Colombia bari guca ibintu muri iki gihugu kurusha uyu mukino nyirizina.

Helga Lovekaty- James Rodriguez

Uyu mukunzi wa Rodriguez usanzwe ari umunyamideli n’umukinnyi wa filimi arazwi cyane mu Burusiya iwabo ndetse akurikiranwa n’abasaga miliyoni 4 kuri Instagram kubera amafoto akurura abagabo ashyiraho.

Byavuzwe ko uyu mukobwa bivugwa ko akundana Rodriguez yamurangiwe na Cristiano Ronaldo nyuma yo gutandukana n’umugore we Daniella bafitanye umwana umwe w’umukobwa.


Cindy Alvarez-Mateus Uribe
Uyu mugore wa Uribe bafitanye abana babiri, asanzwe ari umunyamakuru kuri TV ndetse n’umunyamideli uzwi cyane muri Colombia.



Karin Jimenez -Santiago Arias

Uyu mugore wa Arias bamaze imyaka 4 babana,bahuriye mu mujyi wa Bogota ari mu kazi bahita baba inshuti cyane ko uyu mukobwa asanzwe yandika ku bijyanye n’imideli ndetse rimwe na rimwe arayimurika


Lorelei Taron- Radamel Falcao

Uyu mugore wa Falcao ni icyamamare cyane kuko ari umuhanzi ukomeye ndetse umaze kubaka izina muri Amerika y’epfo no muri Espanye.

Uyu Taron yahuye na Falcao ubwo yari afite imyaka 16 bahuriye mu misa batangira gukundana gusa abanza kwanga ko bashyingiranwa,amaherezo birangira bakoze ubukwe muri 2007 ubwo yari afite imyaka 19.

Jesy Sterling-David Ospina

Ospina yahuriye n’uyu mugore we mu kabyiniro bahita batangira gukundana none kuri ubu bafitanye abana 2.