Print

Mu mafoto irebere uburanga bw’inkumi igiye kurongorwa n’umuhanzi nyarwanda Kitoko[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 July 2018 Yasuwe: 25637

Amakuru agera ku Ikinyamakuru Umuryango.rw, ashimangira ko aba bombi bamaze igihe mu rukundo ndetse ko bateganya no ku rushinga mu minsi ya vuba.

Umuririmbyi Kitoko udakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo, aherutse gusangiza abakunzi be ifoto y’umukobwa yihebeye ubwo yashyiraga ifoto ya Joella ku rukuta rwe rwa instagram akanashyiraho agashusho k’umutima.

Byaje no gushimangirwa na Joella ubwo nawe Kuri St Valentin ubwo yashyiraga ifoto ya Kitoko ku rukuta rwa Instagram akanashyiraho akamenyetso nawe k’umutima

Binavugwa ko, zimwe mu ndirimbo Kitoko yakoze ko yagiye avoma inganzo kuri uyu mukobwa akabisanisha n’amarangamutima y’urukundo rwe na Joella, cyane cyane iyitwa "Urankunda bikandenga".

Kitoko Bibarwa uherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Kamikazi, yagize ati ’Gusa icyo nakubwira ni uko mukunda tu..." Aba bombi ngo bahanze amaso umushinga w’ubukwe bateganya mu minsi iri imbere.

REBA AMAFOTO AGARAGAZA UBURANGA BWA Joella: