Print

Ububiligi busezereye Ubuyapani mu mukino wari ubereye ijisho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2018 Yasuwe: 898

Ububiligi bwahabwaga amahirwe bwagowe bikomeye n’Ubuyapani ndetse bubanza kuyikanga buyitsinda ibitego 2-0 mu minota 10 ibanza y’igice cya kabiri gusa Ububiligi bwaje kuva inyuma bwishyura ibi bitego bunashyiramo icy’intsinzi.

Ubuyapani bwabonye igitego cya mbere ku munota wa 48 gitsinzwe na Genki Haraguchi,bituma Ububiligi bushyuha mu mutwe byatumye butsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 52 gitsinzwe na Takashi Inui.

Ububiligi bwari bwanizwe hagati bwinjije mu kibuga Marouane Fellaini asimbuye Dries Mertens na Nacer Chadli asimbura Carrasco ku munota wa 65 byatumye bubasha kubona igitego cya mbere ku munota wa 69 gitsinzwe na Jan Vertonghen,Marouane Fellaini ahita ashyiramo ikindi ku munota wa 74.

Ubuyapani bwahushije ibitego bibiri byabazwe nyuma yo kwishyurwa ibitego byabwo gusa Ububiligi bubasha kwihagararaho.

Ubuyapani bwakoze ikosa rikomeye mu minota 6 y’inyongera ubwo haburaga umunota umwe bukabona koloneri abakinnyi babwo bose bakajya gushaka igitego byatumye baterwa Contre attack yahereye ku munyezamu Courtois wahereje umupira Meunier arawuzamukana awutera mu rubuga rw’amahina,uhura na Nacer Chadli ahita ashyiramo igitego cya 3 cyabafashije Ububiligi kwerekeza mu mikino ya ¼ aho buzacakirana na Brazil.