Print

Musore, nuhura n’ inkumi bwa mbere ukayikunda uzakurize izi nama bizagufasha kuyitereta

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 July 2018 Yasuwe: 2321

Gutangira kuganiriza inkumi ku basore bamwe bimeze nko kugenda mu muriro, kuko bamwe usanga bashobora guhitamo igikomeye aho gutangira ku ganiriza inkumi bitewe no kubura aho bahera.

Urubuga elcrema rugaragaza inama zimwe na zimwe z’uburyo umusore akwiriye gutangira ikiganiro cye aganiriza inkumi.

1.Ntukirengagize kumusuhuza: Ijambo “mwiriwe” (Hi) ni ijambo ryoroheje ariko rifite imbaraga;

2.Reba ikintu kiri hafi yanyu gifite agaciro mu kivugeho kuko ni uburyo bwiza bwo gutangira ikiganiro;

3.Wowe musore, ugomba kuba uzi amakuru ya vuba arimo kuvugwaho cyane cyangwa amakuru yerekeye ibyamamare kugira ngo uze kubitangiriraho mu kiganiro cyawe;

4.Kora ku buryo iyo nkumi muri kumwe na yo iza kuguha ibitekerezo. Biba byiza iyo muri kumwe n’umuntu mukaganira mukagira ibyo mwemeranyaho n’ibyo mutemeranyaho, aho ni ho ikiganiro kiba cyatangiye kuryoha;

5.Ugomba kuba wifitemo inkuru zisetsa ukamuganiriza umusetsa mu gihe muri kumwe;

6.Muganirize ku bijyanye n’uburinganire , uzasanga abantu benshi iyo bageze kuri iyi ngingo birekura bakavuga;

7. Mugurire ikintu cyo kunywa igihe mugikomeje kuganira;

8. Reba ikintu kiri kuri we umubwire ko ari cyiza cyangwa ko wagikunze (Complimenting her) urebe n’uburyo abyakira, ariko akenshi biramushimisha;

9. Musezereho umugurira akandi kantu akeneye cyangwa ikinyobwa yifuza;

Ibi bitekerezo si byo kamara ku bijyanye no kuganiriza inkumi ku nshuro ya mbere, kuko buri muntu wese agira uburyo bwe, nawe ushobora kuba uzi uko ubigenza, wabisangiza abandi unyuze aho batangira ibitekerezo ku nkuru.