Print

Arsenal yamaze kugura myugariro ukomoka mu Bugereki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2018 Yasuwe: 567

Sokratis w’imyaka 30 yari amaze iminsi avugwa cyane mu ikipe ya Arsenal none birangiye ayerekejemo nyuma yo kuza k’umutoza mushya Unai Emery.

Uyu mugabo ufite izina rigoye yabwiye abafana ba Arsenal kujya bamuhamagara Papa kugira ngo biborohere ndetse yemeje ko Pierre-Emerick Aubameyang na Henrikh Mkhitaryan bagize uruhare runini kugira ngo uyu mugabo aze muri iyi kipe y’I London.

Sokratis azajya yambara nimero 5 ndetse yiyongereye ku munyezamu Bernd Leno na myugariro Stephan Lichtsteiner.

Ubwo yamaraga gusinyira Arsenal Sokratis yagize ati “Ndishimye cyane kuba ngeze mu ikipe ya Arsenal.N’imwe mu makipe akomeye muri premier League ndetse ifite abafana benshi ku isi.”