Print

Maradona yagiriye inama ikomeye Neymar yamugirira akamaro muri iki gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2018 Yasuwe: 2279

Neymar ukunda kwibasirwa na benshi kubera kugwa kwe kwa hato na hato ndetse rimwe na rimwe akagwa nta muntu umukozeho byatumye iki cyamamare cyatwaye igikombe cy’isi cyo muri 1986 kimusaba kugabanya aya mayeri ye.

Maradona yasabye Neymar kureka kwigusha

Yagize ati “Neymar ni umukinnyi mwiza ariko hari ikintu abura.akwiye kumenya ko kwigusha bihanishwa ikarita y’umuhondo ndetse VAR yaraje.Yahawe ikarita yo kwigusha ku mukino wa Costa Rica bishobora kumugiraho ingaruka mu mikino iri imbere.Akwiye kugabanya uburyo yigushamo.”

Maradona ni umwe mu ba ambasaderi ba FIFA muri iki gikombe cy’isi gusa mu minsi ishize byavuzwe ko yagize akabazo k’uburwayi katewe no kwishimira intsinzi ya Argentina imbere ya Nigeria.