Print

Umwana w’ imyaka 8 y’amavuko agiye gutangira kwiga kaminuza

Yanditwe na: Muhire Jason 3 July 2018 Yasuwe: 1101

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza,yavuze ko Laurent Simons afite se ukomoka mu Bubiligi, naho nyina akaba ari Umuholandi.

Amasomo abandi bana biga imyaka 6 we yayize mu mwaka umwe n’igice, abandi bana bagiye kujyana muri kaminuza bamurusha imyaka 10.

Aganira na radiyo RTBF yo mu Bubiligi uyu mwana yavuze ko akunda cyane imibare, ati “Ni uko ari migari, harimo statistics, geometry, algebra,…”.

Se w’uyu mwana avuga ko akiri muto yakunze kugira ubuzima bugoranye, bigaragara ko adashishikajwe no gukina n’abandi bana, ndetse atanashishikajwe no gukinisha ibikinisho by’abana.

Nyuma y’ikirihuko kirekire cy’amezi abiri, Laurent Simons azatangira kaminuza.