Print

Ikipe y’umupira w’amaguru yari imaze iminsi 9 yaraburiwe irengero yasanzwe mu buvumo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2018 Yasuwe: 2064

Iyi kipe yitwa Wild Boar soccer team igizwe n’abana bari hagati y’imyaka 11 na 16 baguye muri ubu buvumo ku wa Gatandatu taliki ya 23 Kamena 2018 ubwo bari mu butembere bagashiduka bageze mu mwijima w’icuraburindi batabasha gusohoka hanze.

Aba nibo bana bari mu buvumo

Iyi kipe y’abana n’umutoza wabo w’imyaka 25,yabonywe na ba mukerarugendo 2 b’Abongereza bazobereye mu byo kwibira mu mazi bari muri ubu buvumo bakaza kumva amajwi y’aba bana.

Aba bana bari basanzwe biga bivugwa ko baguye muri ubu buvumo bubamo amazi menshi ubwo bari hafi yabwo ndetse bagiye gukomeza gutegereza kugeza aya mazi agabanutse kuko abatabazi batabasha kubatabara mu gihe amazi akiri menshi.

Nkuko byatangajwe n’igisirikare cya Thailand,aba bana n’umutoza ntabwo bazi koga ndetse bakeneye kwiga kwibira mu mazi kugira ngo babashe kuva muri ubu buvumo kuko bigoye ko bakurwamo amazi aburimo akiri menshi.

Igisirikare cyavuze ko bagiye guha aba bana ubufasha bwose bakeneye kugira ngo babashe kuguma muri ubu buvumo mu gihe cy’amezi 4 cyane ko aribwo amazi azaba yagabanutse.

Aba bana ntabwo bari mu mazi ahubwo bari hejuru yayo ndetse byagoye abashinzwe kubatabara kugira icyo bakora kuko amazi ari muri ubu buvumo ari menshi ndetse akomeje kwiyongera kukomuri Thailand hari kugwa imvura nyinshi.

Amakipe akomeye y’abatabazi aturutse mu bihugu bitandukanye USA, China, Australia,UK n’igisirikare cya Thailand bateraniye hafi y’ubu buvumo bashaka icyo bakore ngo bakure aba bana mu mwijima w’icuraburindi barimo aho bahungiye hitwa Pattaya Beach mu kumba kamwe ko muri ubu buvumo.

Ababyeyi b’aba bana bari bamaze iminsi mu kiriyo bazi ko abana babo bapfuye bashimishijwe no kumva ko bakiri bazima,barira amarira y’ibyishimo abandi biterera mu kirere.



Ingabo za Thailand n’abatabazi batandukanye bari gushaka uburyo batabara aba bana