Print

Umugabo yarongoye umukobwa we amuhindura umugore we, dore icyabimuteye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 July 2018 Yasuwe: 5538

Uyu mukobwa yabaye umugore wa se yavukanye n’ undi mukobwa w’ impanga ye. Impanga ye yararongowe we atinda kubona umugabo ahita ajya kubana na se bakunze kwita Diallo wari waratandukanye na nyina mu buryo bwemewe n’ amategeko.

Uyu mubyeyi gito niwe warihiye aba bakobwa bombi nyuma yo gutandukana na nyina byemewe n’ amategeko nk’ uko Afrikmag Africa24.info yabitangaje. Ngo uyu mugabo yahisemo kwishumbusha umukobwa ngo amubere umugore agamije kurya ku mbuto z’ imvune yagize arihira amashuri abakobwa be.

Uyu mukobwa yagize ati "Papa tubana mu cyumba kimwe, ku buriri bumwe. Kuva natangira kubana nawe ninjye umutekera, nkamumesera. Igihe cyose tuba turi kumwe. Tujya tujyana mu ishyamba gushaka amamesa, rimwe na rimwe mu ijoro akansambanya”.

Uyu mukobwa w’ imyaka 18 nyuma yo gutanga ubu buhamya ise yaje gutabwa muri yombi akatirwa imyaka 18 y’ igifungo.