Print

Hashyizweho akayabo k’amafaranga arenga miliyoni y’umusoro ku musore ushaka kurongora umukobwa wo kwa Mswati[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 July 2018 Yasuwe: 2597

Itegeko riri kwigwaho n’inteko ishinga amategeko muri eSwatini rigamije kurinda abagabo baturuka mu bindi bihugu bakarongora abagore bo muri iki gihugu bagamije izindi nyungu zabo bwite harimo no kubona ubwenegihugu bwa eSwatini.

Umuvugizi wa eSwatini Percy Simelane, yashimangiye iby’inyungu abagore bafite mu ishyirwa mu bikorrwa by’iri tegoko ati, “Iri tegeko rigamije kurinda abagore ba Swazi kugira ngo hatagira abagabo bababeshya bakabagira abagore bagamije inyungu zabo bwite”

Ubwami bwa eSwatini bufashe icyi cyemezo nyuma yo kuba ibihumbi n’ibihumbi by’abanyamahanga cyane cyane abaturutse muri Asia basaba ubwenegihugu bw’iki gihugu ku nyungu za business. Aho hari abatangiye kunyura inzira z’ubusamo bagahitamo kurongora abakobwa bo muri iki gihugu kugira ngo babone ubwenegihugu biboroheye.

Mu mwaka wa 2016 gusa, abanyamahanga bagera ku bihumbi 500 basabye guhabwa ubwenegihugu bw’iki gihugu mu gihe igihugu gituwe n’abaturage batarenga miliyoni 1.3.
Africanews dukesha iyi nkuru ivuga ko abagore bo muri iki gihugu bamaganiye kure iby’iri tegeko bavuga ko bizatuma bahera iwabo.

Uhagarariye umuryango utegamiye kuri leta wita ku bagore, Dumsane Dlamini ati “Mu by’amategeko iki si igisubizo cyiza, leta ifite ubushobozi bwo gushaka izindi nzira yakoresha ikarengera abaturage bayo hatarimo kubabuza uburenganzira bwabo kuko bihabanye n’ibyo itegekonshinga ry’iki gihugu rigena”

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (IOM) utangaza ko mu 2015 abaturage 2.5% muri miliyoni 1.3 batuye eSwatini bari abanyamahanga bafite ubwenegihugu bw’iki gihugu kandi babarizwa mu bihugu by’ibituranyi nka South Africa na Mozambique.