Print

Karongi: Umwari yahiriye mu nzu yari acumbitsemo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 July 2018 Yasuwe: 5624

Saa yine z’ijoro ryakeye abaturanyi be aho yari atuye mu gipangu kirimo inzu zikodeshwa batabaje ubuyobozi ko hari inzu itangiye gushya. Iyi nzu yabagamo Uwimana Claudine, umukobwa wibanaga.

Abaturanyi n’abatabaye bagerageje kuzimya umuriro cyangwa gutabara Uwimana birabananira kuko inzu ye yari ikingiye inyuma kandi ngo ifungishije ingufuri nini cyane batazi ko asanzwe afungisha nk’uko babibwiye Umuseke.

Aba baturage bavuga ko batabaje ubuyobozi, Inkeragutabara na DASSO ariko bose ngo bakahagera nta we ushobora kuzimya umuriro kuko batabashaga gukingura urugi rufungishije ingufuri nini.

Mukabutare Claudine umuyobozi w’Umudugudu yabwiye Umuseke ko amaze gutabazwa yahageze saa tanu, agasanga Inkeragutabara na DASSO barahari ariko ntacyo babashije gukora kuko nta gikoresho kizimya umuriro bari bafite.

Uyu muyobozi avuga ko yatabaje Police ikahagera saa sita z’ijoro umuriro umaze kuzima na bo bakabasha guca iyi ngufuri, uyu mukobwa na we yahiye n’ibiri mu nzu byose byakongokanye na we.

Ab’iwabo bababajwe no kumushyingura nta perereza

Abaturanyi be bavuga ko bakeka ko uyu mukobwa yishwe maze agatwikwa kuko basanze yahiriye aho yaryamaga kandi nta kigaragaza ko yagerageje no kwitabara kuko batigeze banamwumva atabaza muri icyo gihe cyose cyo gushya.

Bavuga ko kandi kuba basanze akingiranye ari ikindi kimenyetso ko yatwitswe nkana yenda amaze kwicirwa mu nzu yari acumbitsemo.

Police nyuma yaje kubwira abari hano n’abo mu muryango we ko iyi nzu yahiye kubera insinga z’amashanyarazi nk’uko babivuga.

Isaie Nyabyenda na Innocent Rusanganwa basaza ba Uwimana babwiye Umuseke ko muri iki gitondo bagiye kuri Police kubaza igikurikiyeho bakababwira ko bagomba gushyingura umurambo wabo.

Gusa nyiri izi nzu, usa n’uwahungabanye ubu, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko inzu Uwimana yabagabo nta muriro wari urimo kuko hashize igihe kinini atishyura amashanyarazi n’insinga zijyamo bari baraziciye.

Abaturage hano ndetse n’abo mu muryango w’uyu mukobwa bavuga ko bababajwe n’ikemezo Police yafashe. Abaturage bavuga ko hakwiye gukorwa iperereza haherewe nko ku bantu basangiraga n’uyu mukobwa nimugoroba.

Umuvugizi wa Police Iburengerazuba yatubwiye ko iki kibazo kikiri mu iperereza.

Nyabyenda na Rusanganwa bavuga ko bibabaje cyane kuba bagiye gushyingura mushiki wabo umubiri we udasuzumwe kwa muganga ngo bavuge icyamwishe nk’uko ku mfu nk’izi bikorwa kenshi.

Nabo kugeza ubu ngo nta kindi bakoze uretse kubahiriza ibyo basabwe na Police ngo bamushyingure. Umunyamakuru wacu yavuyeyo ahagana saa yine z’iki gitondo bagiye kujyana umurambo wa Uwimana ku irimbi.


Comments

uc 4 July 2018

Kd i nzu itagiraga umuriro!?


Hitimana 4 July 2018

Nubwo ntari umupolisi cyangwa umukozi wa RIB,birashoboka cyane yuko uyu mukobwa yishwe n’umuntu wabanje kumusambanya,kugirango ayobye uburari.Kubera ko basanze inzu ifungiye inyuma.Nta kabuza ni undi muntu wafunze.Ashobora kuba yabanje kumwica,nyuma agakinga.
Ubusambanyi burimo gutwara abana b’abakobwa benshi muli iyi minsi.Muzi abo bahora batoragura mu bihuru babishe.Nubwo ubusambanyi bukorwa na millions nyinshi z’abantu,ni icyaha kizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni icyaha kizana ibindi byaha binshi:Kwicana,gucana inyuma kw’abashakanye,gukuramo inda,kwiyahura...