Print

Anita Pendo akomeje guterana amagambo n’abantu bamukurikirana nyuma y’uko atangaje ko agiye kubyara umwana wa kabiri[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 July 2018 Yasuwe: 2981

Mu cyumweru dusoje nibwo amakuru yasakaye avuga ko umunyamakuru akaba yarigeze no kuba umushushya rugamba (MC) Anita Pendo atwite umwana wa kabiri, hari abatarabyakiriye neza bavuga ko agiye kubyara vuba ariko ku rundi ruhande hari n’abamusabiraga ku Mana ngo azibaruke neza kandi banamushimira.


Abwira abantu barenga ibihumbi 150 bamukurikira kuri Instagram ko atwite, Anita yashyizeho ifoto igaragaza ko atwite, iherekezwa n’amagambo agira ati:”Nta gihunga, nta guhungabana,nta maganya ahubwo ndavuga Imirimo Imana ikora ndetse no gukomera kwayo ndagutegereje kibondo cyanjye”.

Akivuga ibi hari benshi bamwifurije amahirwem ariko hari uwahise amunenga avuga ko nk’umunyamakuru ushishikariza abandi kuboneza urubyaro ko yakagombye kubera abandi urugero.

Yagize ati:”Uuum, aratwite nanone c yarabyaye ejo bundi? Abanyamakuru sibo njya numva badutangariza kuboneza urubyaro ra? Abashyiraho amategeko ni nabo bayica koko”.

Anita Pendo asa nuwahise asubiza uyu musore ko ibyo avuga atabizi kuko yamusubije ati: “Uzabanze umenye igisobanuro cy’iryo jambo uvuze kuboneza urubyaro”.

Hahise haza undi wakoresheje ururimi rw’igiswahili abaza Anitah Pendo niba yarabaye Zari wo mu Rwanda ndetse anabwira Anitah ko Zari we afite amafaranga.

Yagize ati :“Ese iyo nda nayo ni iya Ndanda? Anita yabaye Zari wo mu Rwanda? Ndi kwibariza, icyakora Zari we ni umukire afite amafaranga ni yo mpamvu abyara nta kibazo ariko wowe urabyara n’inzara y’i Kigali ntuzababaza abo bana ku busa?”

Anita yahise amusubiza ati: “Sinari nasabiriza njye n’umwana wanjye nta kibazo dufite, uravunwa n’ubusa”.


Comments

3 July 2018

Ariko uyu mudamu bamuhora iki harumutunze ?