Print

Rayon Sports inaniwe gutsinda ikipe ya Ports mu mukino wa kabiri wa CECAFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2018 Yasuwe: 2344

Benshi mu barebye uyu mukino bibajije ku mikinire y’abakinnyi ba Rayon Sports bamwe na bamwe bari ku rwego rwo hasi by’umwihariko Ismaila Diarra wabonye amahirwe menshi arimo n’ayo yasigaranye n’umunyezamu akanananirwa gutsinda igitego.

Kapiteni Kwizera Pierrot ntako atari yagize kuko ku munota wa 45 w’umukino yaboneye Rayon Sports igitego ku ishoti rikomeye yateye rigana mu izamu umunyezamu wa Ports ntiyabsha kurigarura,byatumye Rayon Sports irangiza igice cya mbere iri hejuru.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarutse iri ku rwego rwo hejuru ndetse ibona amahirwe menshi yo kubona igitego cya kabiri,ariko Ismaila Diarra usigaye ari ku rwego rwo hasi akayahusha.

Uko iminota yagiye yicuma niko Rayon Sports yagiye iva mu mukino kugeza ubwo ubwugarizi bwayo bunanirwa kurinda iki gitego yari yatsinze maze mu minota ya nyuma Ports iracyishyura ku ikosa rya Rwatubyaye,umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Mu mikino 5 iheruka ubwugarizi bwa Rayon Sports bwinjijwe ibitego byinshi ndetse bukomeje gushyira ahabi ikipe,bikomeje guteza urujijo abakunzi ba Rayon Sports bibaza ikibura kikabayobobera.

Ports ikomeje kuyobora itsinda B n’amanota 4,ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 2 mu gihe Gor Mahia irakina na LLB ifite inota rimwe,LLB ikagira ubusa.