Print

Maradona yongeye gutangaza amagambo benshi mu banya Argentina bafashe nk’Ubwirasi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2018 Yasuwe: 1591

Maradona watoje Argentina mu gikombe cy’isi cya 2010 akaviramo mu mikino ya ¼ yandagajwe n’Ubudage ku bitego 4-0,yatangarije Venezuelan TV ko yifuza kongera gutoza iyi kipe noneho akayitoza ku buntu.

Yagize ati “Nibyo ndifuza gutoza ikipe ya Argentina ku buntu.Nta kintu na kimwe nzasaba.Benshi batekereza ko nishimye ariko umutima wanjye uraremerewe.Ndababaye cyane.”

Maradona utarahirwe no gutoza,yahesheje Argentina igikombe cy’isi mu mwaka wa 1986 ndetse ayigeza kuri final mu mwaka wa 1990,nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Argentina yatoje amakipe yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.