Print

Icyo Jay Polly avuga ku myambarire y’umugore we ikunze kurangaza abamureba[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 July 2018 Yasuwe: 12953

Shalifah Uwimbabazi, umugore ubana na Jay Polly ndetse wanamubyariye umwana akunze kugaragara mu ruhame yambaye imyenda idakunze kuvugwaho rumwe n’abamureba. Uyu mugore yigeze kwitabira igitaramo cy’umugabo we cyaberaga kuri Stade Amahoro yambaye imyenda migufi ndetse icyo gihe amafoto yasakajwe hanze mu b’itangazamakuru ntiyavuzweho rumwe.

Jay Polly ubana n’uyu mugore batarasezeranye yavuze ko imyambarire y’umugore we nta kintu na kimwe imutwaye, ngo akunda uko umukunzi we yambara. Ati “abareba umugore wanjye ni ibisambo. Imyambarire y’umugore wanjye ndayikunda ahubwo ndifuza ko yakomeza kwambara uko ashaka.”

Akomeza agira ati “Umugore wanjye ni umunyamideli, ibyo abantu bavuga ntabwo ari byo, uriya ni umunyamideli ukomeye cyane, ntabwo aruwahangaha gusa ari i Rwanda na hehe hose, muzamurebe muzamumenya, ariko twishimiye ukubaho kwacu.”

Uyu mugore w’umunyamideli, Shalifah Uwimbabazi yabaye kimenya bose ubwo yakoreshwaga mu mashusho y’indirimbo ‘Oh My God’, ‘Malaika’, zose za Jay Polly.
Yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ y’itsinda rya Urban Boyz yamaze guhagarikwa gutambutswa kuri Television bitewe n’amashusho yari ayirimo ahabanye kure n’umuco.

Mu mwaka ushize, Jay Polly yashyize hanze indirimbo ‘Too Much’ yahagurukije benshi kubera imyambarire irimo, yayikoranye n’abahanzi batandukanye barimo itsinda rya Urban Boys, Bruce Melody, Uncle Austin, Khalfan na Marina.


Comments

MAZINA 4 July 2018

Imyambarire y’abanyarwandakazi isigaye iteye ikibazo.Impamvu Jay Polly amushyigikiye,nuko nyine ari umugore bisambanira gusa.Baramutse babana mu buryo bwemewe n’imana,ntabwo yamwemerera "kwambara ubusa".Ejo azamuta arongore undi.Birababaje kubona abakobwa basigaye ari ibikoresho by’abahungu (sex objects).Ariko uwo bibabaza cyane kurusha,ni imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe gusa umuntu umwe tuzabana iteka,binyuze mu mategeko.Nubwo millions and millions z’abantu bakora ibyo imana itubuza,bajye bamenya ko bose izabarimbura ku munsi w’imperuka wegereje (Imigani 2:21,22).Kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,ni ukudatekereza neza.Kuko bizatuma abantu babikora babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.