Print

Mu bukwe bw’amaze iminota 5 abageni bahamirije urukundo rwabo imbere ya Padiri n’abari bateraniye muri Sitade yuzuye abafana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 July 2018 Yasuwe: 3836


Ubu bukwe bw’agatangaza bwabereye muri stade yo muri Brezil ya Arena das Dunas aho imihango yamaze iminota itanu. Iyi mihango yabaye hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri cy’umukino mu kiruhuko cy’umupira ubwo amakipe yose yari asubye mu rwambariro. Imbere y’amafana ibihumbi 10, Rodrigo na Glauce bageze ku ntego yabo bambikana impeta y’urudashira.

Aba bageni bari barasabye Leta ko yabemerera bakazashyingiranirwa mu kibuga kuko bombi bari abakunzi bakomeye b’umupira w’amaguru wo muri Amerika.

Nyuma yo kubisaba Leta yarabibemereye ariko ibasaba kutazambara imyenda yirabura kuko isobanura guhangana.

Aha umugeni Glauce arasobanura uko igitekerezo cyo gushyingiranirwa mu stade cyaturutse.

Yagize ati” Nyuma yo gushyingiranwa imbere y’amategeko, …. Nibwo yagize (Rodrigo) iki gitekerezo cyari kimeze nk’inzozi ze, Narabyemeye.”

Glauce yakomeje vuga ko n’ubwo yari yabyemeye atari yizeye ko bizashoboka ko ubukwe babukorera muri Arena das Dunas.