Print

Dore impamvu iri gutera abakobwa kwifotoza bambaye utwenda tubegereye ndetse no kwifotoza bagaragaza ikibuno

Yanditwe na: Muhire Jason 3 July 2018 Yasuwe: 4818

Uko iterambere rigenda riza ni nako rizana byinshi bitandukanye , aho uyu munsi tugye kwibanda cyane ku bijyanye n’ imyambarire isigaye igaragaza bamwe mu bakobwa aho bamwe muri bo biharaje kwifotoza bagaragaza bimwe mu bice byabo by’ umubiri bazi neza ko bikundwa n’abasore gusa bose bagahuriza mu kwambara utwenda tugufi ndetse bakifotoza berekana ikibuno cyabo.

Mu myambarire twibanzeho uyu munsi ni iyo abakobwa bakunze kwambara ibegereye cyane aho twasanze itambarwa n’abakobwa gusa ahubwo hari n’abagore bayambara. Mu bucukumbuzi twakoze d twasanze hari aho bifitanye isano n’amafoto ari gukunda gukwirakwizwa na ba nyir’ubwite ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, akavugwaho byinshi binyuranye, aho usanga igitsinagore muri iyi minsi kiri gukunda kwerekana imiterere y’igice cy’inyuma (Imiterere y’ikibuno cyabo).

Aha rero twabajije impamvu yabyo, abenshi bahuriza kukuba kiriya gice kiri mu bice by’umubiri wabo kirangaza cyangwa gikurura igitsinagabo cyane kurusha ibindi bice byose by’umubiri w’umukobwa. Kuko ngo uko abagabo bakebuka bitegereza umukobwa/ umugore ufite ikibuno giteye neza, birenze cyane uko bakebuka bareba ibindi.

Ni yo mpamvu rero muri iyi minsi usanga imyambarire igaragaza imiterere y’ikibuno ku gitsinagore iharawe cyane kandi ikanakundwa n’ingeri nyinshi kuko umukobwa /umugore uyambaye usanga yitaweho cyane bikamufasha kugera ku ntego ye yo kumva akunzwe na benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga akoresha .

Kimwe no ku mafoto agiye atandukanye, aho usanga bifotoza bibanda ku gice k’inyuma, ngo usanga bene ayo mafoto ariyo akunze kuvugwaho byinshi bitandukanye, bityo ugasanga buri gitsinagore kifuje kugira ikibuno giteye uko bifuza ndetse byanagaragaye cyane ko nko mu mujyi hadutse amakariso bambara agatubura ingano n’imiterere y’ikibuno cyabo.

Nta yindi mpamvu rero uzasanga ibi bikorwa, ni uko ikibuno ari igice kiri ku mubiri w’igitsinagore gikurura abagabo cyane kurusha ibindi.aho usanga gifasha bamwe mu bakobwa kwamamara ndetse no kugera ku ntego zabo bitewe nicyo ashaka kugeraho .


Comments

Mazina 4 July 2018

Mu yandi magambo,abagore n’abakobwa nibo batuma ubusambanyi bwiyongera.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe gusa umuntu umwe muzabana biciye mu mategeko.Ikibabaje nuko abasore n’abagabo nyamwinshi baba bashaka kureba abakobwa bambara ubusa.Ntabwo bazi ko imana itubuza gukomeza kureba abakobwa n’abagore,kugirango bitatugusha mu busambanyi.Bisome muli Matayo 5:28.Ni icyaha gukomeza kubareba.Imana ishaka ko twigana YOBU.Ntabwo yitegerezaga abagore (Job 31:1).Kandi abantu bakora ibyo imana yanga kubera gushaka kwishimisha no gukira,nibo benshi mu isi.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu gushaka ibyisi gusa,bityo bakazaba muli paradizo.Bisome muli 2 Petero 3:9.Kubera ko abantu banze kumva ibyo imana idusaba,ahubwo bakaba barushaho kuba babi,igiye kuzana Imperuka.Hazarokoka abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).