Print

Pickford yafashije ubwongereza kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2018 Yasuwe: 811

Colombia yakinnye uyu mukino idafite James Rodriguez, yagowe bikomeye kuko abakinnyi b’imbere barimo Falcao batigeze babona imipira imbere y’izamu ndetse uburyo bwo kubona izamu bwabaye buke cyane.

Nyuma y’igice cya mbere cyarangiye ari 0-0,Ubwongereza bwabonye penaliti ku munota wa 53 nyuma y’aho umukinnyi Carlos Sanchez yakuruye Harry Kane mu rubuga rw’amahina hagiye guterwa koloneri amutura hasi byatumye umusifuzi yemeza ko ari penaliti yinjizwa na Kane.

Ubwongereza bwakomeje kurwana ku gitego cyabwo bushaka ko umupira urangira ,gusa buza kwishyurwa mu minota 3 yari yongewe ku mukino nyuma y’iminota 90 isanzwe gitsinzwe na Yerry Mina ku mupira yakubise umutwe uvuye muri koloneri.

Amakipe yagiye mu minota 30 y’inyongera ntiyagira icyo itanga hitabazwa penaliti zahiriye Ubwongereza kuko bwinjije 4 kuri 3 za Colombia.

Harry Kane, Marcus Rashford,Kieran Trippier na Eric Dier binjije penaliti,Jordan Henderson ahusha imwe ku ruhande rw’Ubwongereza mu gihe Colombia yinjije penaliti 3 za Falcao,Cuadrado,Muriel hanyuma Uribe na Carlos Bacca barazihusha.

Ubwongereza buzahura na Sweden yasezereye Ubusuwisi ku gitego 1-0, mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’isi bwaherukagamo mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2006.