Print

Abafana ba Messi bakomeje kwiyahura umusubirizo kubera gusezererwa rugikubita kwa Argentina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2018 Yasuwe: 3783

Uyu muhindi wakundaga Lionel Messi ku buryo burenze, yagize agahinda kenshi nyuma y’uyu mukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi 2018 niko kwanga kurya ibya nijoro yikingirana mu cyumba cye ariyahura ababyeyi be basanga yapfuye.

Dinu Alex yiyahuye mu ruzi kubera kunanirwa kwakira gutsindwa kwa Argentina

Mu gitondo cyo ku cyumweru gishize, abo mu muryango wa Halder bagerageje kumubyutsa ariko ntiyakingura urugi,bahuruza Polisi imena urugi basanga umurambo wa Halder uri ku buriri bwe.

Uyu musore w’imyaka 20 yagize agahinda kenshi nyuma yo gusezererwa kwa Messi nkuko se Mongol yabitangarije ibinyamakuru ndetse yemeza ko nta kibazo uyu muhungu we yari afite.

Yagize ati “Umuhungu wa njye nta burwayi yari afite.Yari umufana wa Argentina na Messi ukomeye ndetse yahoraga imbere ya TV,ubwo iki gikombe cy’isi cyari gitangiye.Yarababaye bikomeye nyuma yo gutsindwa kwa Argentina gusa ntitwatekerezaga ko yakora ibintu nk’ibi.”

Messi yatengushye abakunzi be none batangiye kwiyahura

Uretse Halder, hari undi mufana wa Messi witwa Dinun Alex wiyahuye nyuma y’uko Argentine yatsinzwe na Croatia ibitego 3-0 mu mukino wa 2 wo mu matsinda.

Uyu musore wari atuye mu gace ka Armanoor,mu Ntara ya Keral, yiyahuye mu mugezi wa Meenachil nyumyo gusiga urwandiko mu cyumba cye yanditsemo ko yananiwe kwakira gutsindwa kw’ikipe ya Argentina irimo umukinnyi akunda cyane.