Print

Ubaka ruswa muge mumutubwira tumumerere nabi – Perezida Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 July 2018 Yasuwe: 1842

Ubu butumwa Perezida Kagame yabutangiye mu murenge wa Rongi w’ akarere ka Muhanga aho yifatanyije n’ Abanyarwanda kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 24.

Yagize ati “Amazi, amashanyarazi ni uburenganzira bwanyu niba bitarabageraho muge mubitwishyuza…ngo twumva ko amashanyarazi yageze ahandi twebwe azatugeraho ryari? Ni uburenganzira bwanyu bwo kubitwishyuza”

Yongeyeho ati “Kwivuza, ukajya ku ivuriro ukabona serivise. Abantu bakakuvura ni uburenganzira bwawe nunajyayo ntihakagire ugusaba ruswa ngo akubwire ngo ariko kugira ngo ubone iki banza udushakire iki, uwo nimumubona muge mu mutubwira tumumerere nabi.”

Umukuru w’ igihugu yagaragaje ko kuba umuyobozi cyangwa umukozi yakwaka ruswa umuturage ngo amuhe serivise bidakwiye kuko umuturage iyo serivise aba yarayishyuye kera atanga imisoro n’ amahoro.

Ati “Muge mushaka uburyo twabimenya ababigiramo uruhare tubagorore”
Ku nshuri ya 21 umunsi wo kwibohora wizihirijwe mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, ku nshuro ya 22 bibera mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, ku nshuro ya 23 bibera Vunga mu karere ka Nyabihu none uyu munsi byabereye Rongi mu karere ka Muhanga.

Minisitiri w’ ingabo z’ u Rwanda Gen. James Kabarebe ati “Aho hose hagiye habera ibikorwa biteza imbere abaturage.”

Gen. Kabarebe yavuze mu mwaka 1997 kugera mu 1999 mu murenge wa Rongi hari ivuriro ry’ abacengezi.

Ati “Iterambere muri aka gace ryari ryaradindiye. Ibikorwa by’ iterambere mwasuye uyu munsi byakorewe abaturage nk’ uko mwatanze umurongo ko iterambere ry’ igihugu n’ abaturage bacyo ari ko kwibohora nyakuri”

Mbere yo kuganira n’ abaturage Perezida Kagame n’ umufasha we ndetse n’ abayobozi bakuru biganjemo abaminisitiri babanje gusura umudugudu w’ ikitegererezo wa Horezo watujwemo imiryango 100. Uyu mudugudu urimo ivuriro ry’ ibanze poste de santé , ishuri ry’ imyuga.

Umuyobozi w’ akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yavuze ko abaturage 8% b’ akarere ka Muhanga batuye mu manegeka akabije gusa ngo barimo gukora uko bashoboye ngo babatuze neza kuko umududugudu w’ ikitegererezo Perezida yatashye ari intangiriro nziza.


Comments

Munyemana 5 July 2018

Corruption has a vast meaning.Ruswa ica mu bintu byinshi.Amanyanga yose,ni ruswa.Ni ikintu cyose kidaciye mu mucyo.
Twashyiramo abarya ruswa y’amafaranga,igitsina,icyenewabo,abaronda ubwoko,etc...Kubera iyo mpamvu,abantu badakoresha ruswa nibo bake.Ariko biba cyane mu bantu bakorera Leta.Ruswa iba mu bihigu byose.UMUTI wayo ni umwe gusa.Ni ubwami bw’imana buzaza bukayobora isi,bubanje kurimbura abantu bose bakora ibyo imana itubuza.