Print

Shaddy Boo yatangaje ikintu kimubangamiye muri iyi minsi

Yanditwe na: Muhire Jason 4 July 2018 Yasuwe: 3834

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ni umubyeyi w’abana babiri. Ni umwe mu bantu bazwi cyane kandi bavugwa cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko. benshi bakunze kugaruka ku buranga bwe n’amafoto akunze gusangiza abamukurikira kuri murandasi .

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 3 Nyakanga abinyujije kuri Instagram yatangaje ko abangamiye no kubwirwa ko ari mwiza gusa kugera magingo aya akaba ntamukunzi .

Yagize ati “Kwitwa ngo uri mwiza igihe cyose ariko ukaba ukiri ingaragu”

Nyuma yo gushyiraho buno butumwa bamwe batangiye gucyeka ko yaba ashaka gusibanganya amakuru yagiye amuvugwaho ko ari mu rukundo na bimwe mu byamamare byo hanze y’ u Rwanda. Mu rwego rwo kugaragaza ko ntakidasanzwe kiri hagati yabo.

Twakwibutsa ko Shaddy Boo yatandukanye na Meddy Saleh umaze iminsi asezeye ku kazi ko gutunganya amashusho y’abahanzi nyarwanda aho banabyaranye abana babiri.


Comments

kabana 5 July 2018

Ntibakavuge ababyeyi namwe ngo mwite iyi ndaya umubyeyi. uyu ntabwo ari umubyeyi muzashake irindi zina. Ntamubyeyi witwara uko hitwara. Ni ikirara peke yake


gasigwa ernest 5 July 2018

shadiboo ni muiza PE ,gusa yitwara nabi niyo mpamvu atagakuiye kuibaza impamvu akiri ingaragu


Bob 5 July 2018

ubundi c, wamurongora ukamushobora, kereka ushaka kutazongera kugira amahoro