Print

Ubujurire: Ngenzi na Barahira basabiwe gufungwa burundu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 July 2018 Yasuwe: 868

Ngenzi na Barahira basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo mu yahoze ari Perefegitura Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1994.

Ngenzi Otavien afite imyaka 60 y’amavuko mu gihe Barahira Tito afite 67. Muri 2016 n’ ubundi ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko ku bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo bishwe kuwa 13 Mata 1994.

Radiyo Ijwi ry’ Amerika yatangaje ko aba bombi kuri uyu wa 4 Nyakanga 2018 ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu.

Muri Nyakanga 2016 Ngenzi na Barahira urukiko rwabakatiye gufungwa burundu barajurira.

Kiliziya ya Kabarondo yiciwemo abatutsi barenga ibihumbi 3, mu rubanza rw’ ubujurire Tito Barahira yavuze ko umwotsi wazamukaga kuri iyo kiliziya tariki 13 Mata 1994 yagize ngo ni umwotsi wavaga mu gikoni cy’ impunzi.

Bamwe mu baturage ba Kabarondo mu karere ka Kayonza aho Ngenzi na Barahira bayoboraga bavuga ko bifuza kuregera indishyi z’ akababaro, amategeko akaba abibemerera. Aba baturage kandi bavuga ko bifuzaga gutanga ubuhamya muri uru rubanza gusa ntibyabashobokeye kuko uru rubanza rwaburanishirijwe mu Bufaransa ntibabashe kugera aho rwaburanishirizwaga.

Uru rubanza ruzasomwa tariki 6 Nyakanga 2018.