Print

Blaise Matuidi yatangaje ikintu gikomeye kizafasha Ubufaransa gusezerera Uruguay

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 July 2018 Yasuwe: 1214

Uyu musore utazagaragara ku mukino wo ku munsi w’ejo kubera ko yabonye amakarita 2 y’umuhondo,yabwiye abanyamakuru ko Uruguay nibura Cavani izaba ibuze intwaro ikomeye yagombaga kubagora aboneraho kwemeza ko ku mukino wo ku munsi w’ejo bizeye Kylian Mbappe.

Imvune ya Cavani iraha icyizere Matuidi cyo gusezerera Uruguay

Yagize ati “Cavani ni umukinnyi twakoranye igihe kinini kandi ateye ubwoba cyane kuko bigoye kumufata.Uruguay nimubura izahangayika ndetse bizayigora guhangana n’Ubufaransa.Biragorana gusimbuza rutahizamu wa mbere ku isi.

Uzaba ari umukino ukomeye gusa dufite ikipe yagora buri wese kuko ubusatirizi bwacu burihuta cyane.Kylian Mbappe ni umwe mu bakinnyi twizera kuko iyo abonye umwanya wo kunyuramo biba bigoye kumuhagarika.Twizeye ko azagora bikomeye ikipe ya Uruguay."

Matuidi yavuze ko Mbappe ariwe turufu Ubufaransa buzakoresha ku munsi w’ejo

Cavani yavunikiye mu mukino yafashije Uruguay guserera Portugal ubwo yatsindaga ibitego 2 batsinze ikipe ya Ronaldo,aho yasohotse mu kibuga umukino utarangiye ndetse arashidikanywa ho ku munsi w’ejo kuko ntarakora imyitozo nyuma y’uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.