Print

Ishyamba si ryeru muri Miss Burundi 2018

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 July 2018 Yasuwe: 1099

Abakozi barindwi bamaze gusezera kuko basanze badashobora kwihanganira ibi bibazo gusa umuyobozi wa kampani itegura miss Burundi arizeza Abarundi ko ibibazo kampani ifite bifitiwe ibisubizo.

Andre Hakizimana wari ushinzwe itumanaho muri komisiyo itegura Miss Burundi yashyize ubutumwa kuri whatsapp agaragaza ibibazo biri mu itegurwa rya miss Burundi 2018 by’ amakikoro make anavuga ko we na bagenzi 8 bahagaritse akazi.

Yavuze ko abahagaritse akazi ari André Hakizimana Astona (Umuyobozi wa Komisiyo), Hervé (Gafotozi) Jean Michel (Umunyamideli), Lynka (wari ushinzwe gutegura abakobwa bagasa neza, maquillage), Raïssa (itumanaho), Noëlla ( wari ushinzwe imari n’ ubutegetsi), Ghislain na Iman (abatoza).

Abeguye bose birinze kugira icyo batangariza ikinyamakuru IWACU dukesha iyi nkuru.

Umunyamakuru yagiye kureba umuyobozi wa Kampani itegura iri rushanwa, ataragira icyo avuga uwo muyobozi aramubwira ati “Ndabizi uje kumbaza iby’ abasezeye mu bategura Miss Burundi”
Amine El Kosseifi yakomeje agira ati “Niba abantu batanu basezeye, Isi irarangiye”

Amine El Kosseifi yavuze ko mu basezeye abari bafite amasezerano y’ akazi ari batanu aho kuba 9 ati "Astona na Alida baracyari hano" abivuga yerekana intebe bicaraho bari mu kazi. Abandi babiri Ghyslain na Iman (abatoza) nta masezerano bari bafitanye na Burundi Events, ikindi batanu basezeye bamaze gusimbuzwa.

Izingiro ry’ ikibazo ni uko iyi komisiyo itegura Miss Burundi yasabye ingengo y’ imari ngo itegure iri rushanwa ikabonerwa 70% by’ ayo yasabye nk’ uko bivugwa na Amine.

Ikindi kibazo cyari icyo gufata amashusho n’ amafoto ariko umuyobozi wa Burundi Events avuga ko cyakemutse kuko kampani yitwa Akeza net yemeye kubibakorera ku buntu.

Uyu muyobozi avuga ko yasezeranyije aba bakozi basezeye ko amafaranga azava mu gikorwa bazayijyanira bakabyaga ahubwo bakareka akazi kuko badahawe 100% ingengo y’ imari basabye.

Amine anenga aba bakozi uburyo bakoresheje bareka akazi kuko nta baruwa isezera banditse ahubwo bakajya kubitangariza kuri Whatsapp.

Komisiyo itegura Miss Burundi igizwe n’ abakozi bafite amasezerano y’ akazi y’ imyaka 5 ahera muri 2016.

Iki kinyamakuru kivuga ko umuyobozi wa Burundi Events atanga utufaranga duke two gutegura irushanwa ry’ umukobwa uhiga abandi mu bwiza n’ umuco kuko muri miliyoni 65 Fbu zisabwa atanga miliyoni 18 Fbu gusa.

Biteganyijwe ko tariki 21 uku kwezi kwa Nyakanga aribwo umukobwa uhiga abandi mu buranga n’ umuco azatoranywa mu bakobwa 18 bahatana akambikwa ikamba rya nyampinga w’ u Burundi 2018.