Print

Abakobwa 3 barashinjwa gusambanya umupasiteri ku ngufu

Yanditwe na: Muhire Jason 6 July 2018 Yasuwe: 2665

Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byabitangaje ko Sandra Ncube w’ imyaka 21, Riamuhetsi Mlauzi (23) na Mongiwe Mpofu 25 baba mu nyubako imwe mu gace ka Cowdray Park suburb, bakurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umupasiteri ubwo bamwinjizaga mu nzu, uyu witwa Ncube agatangira kumukorakora ku gitsina amwicaye ku gituza [bamugaritse hasi]

Umwunganizi wa Pasiteri mu by’amaegeko, Petros Shoko, yavuzeko ku itariki ya 14 Nyakanga 2017 mu masaha ya saa moya z’umugoroba, aribwo uyu mupasiteri yerekeje ku nyubako aba bakobwa batuyemo agiye gufata amafaranga y’ishimwe yari yemerewe n’umwe muri bo [Riamuhetsi Mlauzi].

Ngo ubwo yageragayo bamutegetse kuryama ku buriri batangira kumwambura imyenda ye yose.

Ati: “Ubwo Ncube yamwicaraga gu gituza agatangira kumukorakora ku gitsina, pasiteri yaramusunitse ariko undi mukobwa bari kumwe muri icyo cyumba [Mlauzi], ahita amucakira amaguru ayicaraho amutsindagira ku buriri. Mpofu wari uri mu kindi cyumba we yihutiye kuzana udukingirizo [Condoms] batangira kwambika igitsina cya Pasiteri ari nako bamufata cyane ubwo yashakaga kwinyagambura ngo arebe uko yahikura. Uwitwa Ncube ni we wabanje gusambanya Pasiteri ku gahato.”

Aba bakobwa uko ari batatu bahakana ko basambanyije Pasiteri ku gahato, bo bemera ko bari kumwe aho bari kumukinisha byonyine.

“Twari turi kwikinira byonyine, sinari nzi ko abifata nk’ibikomeye.” Ncube yisobanura
Mpofu wireguye avugako yari anibereye mu kindi cyumba we yagize ati ” Njye sinari mbirimo. Bampamagaye ngo nzane udukingirizo kuko hari utwari turi mu cyumba cyanjye mpita ntuzana.”

Mlauzi we yavuzeko yashakaga kwihanangiriza Pasiteri, ngo kuko yahoraga ashaka kumwinjirana ubwo yabaga ari mu bwogero [Mlauzi], bimutera amatsiko yo kumenya ngo niba ateye nk’abandi bagabo.

Ati:“Nashakaga kumenya koko niba ameze nk’abandi ku bijyanye n’ibyiyumviro by’imibonano mpuzabitsina. Ubwo namukoragaho yahise agaragaza ubushake bwabyo turabibona ari nabyo twashakaga kwirebera.”

Ubwo ikibazo cyagezwaga kuri sitasiyo ya Polisi yo muri Cowdray Park, uwakorewe ihohoterwa yahise ajyanwa ku bitaro bya Mpilo Central ngo barebe ko byakozwe, ibisubizo bikazifashishwa nk’ibimenyetso mu rukiko.