Print

Ntibisanzwe! Neymar amaze kwirambika hasi iminota 14 kuva igikombe cy’isi cyatangira [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 6 July 2018 Yasuwe: 1365

Ikosa rigaragara cyangwa agakosa koroheje uyu munya-Brazil apfa kuba gusa agonganye n’undi mukinnyi ahita arambarara hasi agataka cyane agaragaza ko akiniwe nabi bikomeye ku buryo bamwe byamaze kubarenga bavugako ‘akabya’.

Ikinyamakuru cyo mu Busuwisi, RTS cyo cyarenze urwego rwo gusesengura uburemere bw’amakosa Neymar aba yakorewe n’uburyo abyitwaramo ahubwo bo bibanda mu kubara iminota amaze gutakaza mu mikino ine y’igikombe cy’isi amaze gukina.

Ku mukino wa mbere wahuje Seleçao n’Ubusuwisi, Neymar yahagaritse umukino iminota 3 n’amasegonda 40. Mu mukino wakurikiyeho wabahuje na Costa Rica yahagaritse umukino iminota 2 n’amasegonda 45 hanyumaumukino wa nyuma wo mu itsinda wahuje Brazil na Serbie, uyu mukinnyi yamaze hasi umunota 1 n’amasegonda 56.

Nubwo byagaragaraga ko uyu kabuhariwe arimo agenda agabanya iminota amara hasi, yongeye kuyongera mu mukino wa 1/8 wabahuje na Mexique ahoy amaze hasi iminota 5 n’amasegonda 30, muri rusange akaba amaze gutakaza iminota 14 mu mikino ine!

Gusa ikindi kihariye kuri Neymar nubwo nawe akabya ariko kugeza ubu ni we umaze gukorerwa amakosa menshi n’abamyugariro b’amakipe baba bahanganye. Uyu mukinnyi wa PSG amaze gukorerwa amakosa 23.