Print

Benjamin Pavard watsindiye Ubufaransa igitego cy’igitangaza akundana n’umukobwa wabaye Miss w’Ubufaransa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2018 Yasuwe: 2725

Pavard usanzwe akinira Stuttgart yagaragaye ari gusomanira muri stade n’uyu mukobwa nyuma y’umukino w’Ubufaransa yitwayemo neza ndetse akomerwa amashyi n’isi yose kubera ukuntu yitwaye ku mukinnyi Di Maria bari bahanganye.

Pavard w’imyaka 22 akundana n’umukobwa umurusha imyaka 7 wabaye icyamamare kubera gutwara amakamba y’ubwiza arimo Miss France 2007, Miss Aisne 2006,Miss Picardie 2006 ndetse yitabira Miss Universe na Miss World kubera aya makamba yagiye abona.

Uyu Trapani akora kuri TV muri iyi minsi,azwiho gukundana n’ibyamamare bitandukanye birimo Ladji Doucouré usanzwe asiganwa ku maguru ndetse yashakanye n’uwahoze ari umukinnyi wa FC Nantes witwa Aurélien Capoue mu mwaka wa 2013 batandukana nyuma y’imyaka 3.

Pavard na Trapani bashyize ku mugaragaro ko bakundana muri Gicurasi uyu mwaka none urukundo rwabo ruraryoshye muri iyi minsi aho uyu mukobwa araza kuba ari mu bafana ba Pavard uyu munsi bahura na Uruguay.