Muri aya mashusho,uyu muryango w’abantu 11 wagaragaye uri kuzana udutebe two kwicaraho ndetse n’imigozi bamanitse hejuru ikabafasha kwiyahura.
polisi iri mu rujijo rw’impamvu y’uru rupfu rw’abagize umuryango 11
Nubwo polisi itaramenya niba bishwe cyangwa biyahuye nkuko aya mashusho abigaragaza,ifite urujijo rukomeye kuko aba bantu bapfuye bahambiriye amaboko inyuma ndetse bapfutse amaso aho bemeje ko bagiye gukomeza gukora iperereza.
Icyo benshi bibaza ni ukuntu abantu 11 bose bashoboye kwihabirira amaboko inyuma bakiyahura gusa birakekwa ko hari umuntu wabahambiriye.
Umwe mu bapolisi yavuze ko bavumbuye udutabo 11 tw’uwitwa Lalit Bhatia wari umwana muto w’umukuru w’uyu muryango witwa Narayan Devi wari ufite imyaka 75 nawe wiyahuranye n’umukobwa we,abahungu be 2,abagore be ndetse n’abuzukuru be bari bafite imyaka hagati ya 15 na 33.
Uyu Lalit Bhatia yizerwaga n’uyu muryango ko yari afite imyuka y’abakurambere ndetse utu dutabo yasize yanditse nitwo twatumye uyu mu wiyahura nkuko bivugwa aho twarimo amataliki y’igihe bari kubikorera.
Utu dutabo twari twanditsemo uburyo bwo kwizirika bihuye neza nkuko uyu muryango wabigenje ndetse yemeza ko uyu muryango wari ukamaranye imyaka 11.
Umuryango wa Bhatia wiyahuriye icya rimwe
Biravugwa ko aba bantu biyahuye kubera kwizera imyuka mibi aho mu byari byanditse muri utu dutabo ari uko imbaraga zidasanzwe z’imyuka mibi zari gutabara uyu muryango uri kwiyahura.