Print

Perezida Museveni ashyigikiye ko abakoresha imbuga nkoranyambaga basora

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 July 2018 Yasuwe: 376

Yanavuze ko uburyo bwo kohererezanya amafaranga bukoresha telefoni zigendanwa bwa mobile money nabwo buzajya busoreshwa umusoro ungana na 0.5%, aho kuba 1% nkuko byari byatangajwe mbere.

Yavuze ko hari habayeho kutumvikana neza. Daily Monitor yatangaje ko igabanyuka ry’ uyu musoro ryatewe nuko abaturage bari bawamaganiye kure.

Abakoresha imbuga za Facebook, Twitter, WhatsApp, Google Hangout, YouTube, Skype na Yahoo Messenger, ni bamwe mu bo ikigo cy’imisoro n’amahoro muri Uganda kizajya gisoresha umusoro ungana n’ibice 0.05 by’idolari ry’Amerika buri munsi bivuze ko ku mwaka umuntu azajya yishyura amadorali 18,25 ya Amerika.

Mu butumwa bwe bwo kuri Facebook, Perezida Museveni yavuze ko imbuga nkoranyambaga ari "uburyo bw’iraha bw’abantu bishimisha cyangwa abafite imigambi mibisha."

Yavuze ko gushyiraho uwo musoro ari ibintu bishyize mu gaciro. Yongeyeho ko abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda "Bakomeje gufashisha amafaranga ibigo by’itumanaho by’amahanga babinyujije mu kuganira cyangwa no mu kubeshya."

Iri tegeko rishya ry’umusoro ryateje uburakari bwinshi muri Uganda. Abarinenga bavuga ko rigamije kuniga ubwisanzure, bakanavuga ko uyu musoro urenze amikoro ya benshi mu banya Uganda.

Itsinda ry’abacamanza n’abanyamakuru batanze ikirego mu ntangiriro y’iki cyumweru, bavuga ko uyu musoro unyuranyije n’itegeko-nshinga ndetse n’"uburenganzira n’ubwisanzure bya muntu."