Print

Perezida Magufuli wa Tanzania ntagikunzwe nka mbere

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 July 2018 Yasuwe: 1959

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Twaweza Aidan Eyakuze yavuze ko abaturage bemeza ko imikorere ya Perezida Magufuli imaze kugabanukaho 41% ivuye kuri 96% yariho muri 2016.

Iyi raporo yakozwe hashingiwe ku bitekerezo by’ Abanyatanzania 1,241 hakoreshejwe telephone.

Iyi raporo ivuga ko “Abakuze 71% banyuzwe n’ imikorere ya Magufuli ariko abari hagati y’ imyaka 18 na 29 banyuzwe n’ imikorere ya Magufuli ni 46%”.

Abagore 57% bishimiye imikorere ya Magufuli. Abatarize amashuri yisumbuye banyuzwe n’ imikorere ya Perezida Magufuli ku kigero cya 57-58 ariko abize amashuri yisumbuye banyuzwe n’ imikorere ye ku kigero cya 47% nk’ uko byatangajwe na The east african

Mu byaro ikigero abaturage banyuzweho n’ imikorere ya Perezida Magufuli cyaragabanyutse kigera kuri 52% kivuye kuri 72 % muri 2017.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko mu migi ikigero abaturage bishimiyeho imikorere ya Perezida Magufuli cyagabanyutse kikagera kuri 59 kivuye kuri 70.
Si imikorere ya Perezida gusa abanyatanzania bavuga ko yagabanyutse kuko n’ iya Abadepite n’ abajyanama nayo abaturage bavuga ko byagabanyutse cyane.

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi wo mu ishyaka Chadema chairman Freeman Mbowe avuga ko kuba abaturage batishimiye imikorere ya Magufuli nka mbere biterwa n’ uko abanyuza mu bihe bikomeye.

Kuva Magufuli yagera ku butegetsi muri 2015 ashinjwa kubangamira ubwisanzure bw’ abaturage mu gutanga ibitekerezo.