Print

Umunyamakuru wakuye Ilibagiza mu mirambo ashimishwa no kumubona yarabaye umubyeyi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 July 2018 Yasuwe: 3567

Ndahiro avuga ko yakuye Ilibagiza Valantine mu bibumbi n’ibihumbi by’imirambo y’Abatutsi bari biciwe ku Kiriziya y’i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, yaratemaguwe cyane ariko agihumeka, akamushyikiriza abaganga bakamwitaho.

Ubu Iribagiza ngo ni umubyeyi wubatse urugo ufite abana babiri, akaba atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Boston.


Tom Ndahiro

Mu kiganiro Tom Ndahiro yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga uko yasanze Ilibagiza Valantine mu mirambo i Nyarubuye, akahamukura.
Yagize ati “Tariki 26 Gicurasi 1994, nari kumwe n’abanyamakuru b’abazungu, mbasaba ko twerekeza i Nyarubuye kureba ibyahabereye”.
Icyo gihe imihanda yari yarasibanganye ibyatsi byarayuzuye kuko ntawarukiyinyuramo. Mu nzira tuza nabanje kumva ibintu bikocagurika munsi y’imodoka, umushoferi abanza kugira ngo n’imodoka yapfuye.

Mu kiganiro Tom Ndahiro yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga uko yasanze Ilibagiza Valantine mu mirambo i Nyarubuye, akahamukura.

Yagize ati” Tariki 26 Gicurasi 1994, nari kumwe n’abanyamakuru b’abazungu, mbasaba ko twerekeza i Nyarubuye kureba ibyahabereye.

Icyo gihe imihanda yari yarasibanganye ibyatsi byarayuzuye kuko ntawarukiyinyuramo. Mu nzira tuza nabanje kumva ibintu bikocagurika munsi y’imodoka, umushoferi abanza kugira ngo n’imodoka yapfuye.

Twarahagaze ngo turebe ibiri gukocagurika munsi y’imodoka, dutungurwa no gusanga ari amagufa y’abantu twagendaga dukandagira.”

Bageze ku Kiriziya ya Nyarubuye, Ndahiro avuga ko bahasanze imirambo myinshi cyane, ariko akaba afite ishusho yanze kumuvamo.

Ati “Ishusho itazamvamo ni ishusho y’uruhinja nahasanze rudafite umutwe, byagaragaraga ko rwishwe urwagashinyaguro rukubitwa ku ibuye, ubwonko bugasandara bukanyanyagira bukigaragara ku rukuta.

Nigiye imbere nibwo nabonye Ilibagiza Valantine agihumeka baramutemye intoki, mu mutwe no mu rushyi rw’ukuboko. Niba yari afite ibiro byinshi ntiyararengeje ibiro 10.”

Icyo gihe Ilibagiza yari afite imyaka 12, Ndahiro avuga ko byari biteye agahinda kubona umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko, yarahemukiwe ako kageni.
“Niyambuye agakoti nari nambaye ndakamufubika, maze ndamuterura mutereka mu modoka, ndamujyana mushyikiriza abaganga bamwitaho, aravurwa arakira.”
Itariki Ndahiro yamukuriye mu mirambo niyo yagize isabukuru ye y’amavuko
Ndahiro aganira na Kigali Today, avuga ko akunda kuganiriza Ilibagiza cyane. Ilibagiza ngo yamubwiye uko Itariki Ndahiro yamukuriye mu Mirambo i Nyarubuye ivuze byinshi kuri we, kuburyo yayifashe nk’iy’amavuko.

Ati " Ilibagiza yambwiye ko tariki ya 26 Gicurasi yahise ayigira itariki ye y’amavuko, kuko ari yo tariki asa nuwongeye kubaho, nyuma y’iminsi 43 yari amaze mu mirambo irimo ni y’ababyeyi be.."

Nyuma y’Imyaka 24 Ilibagiza ngo yongeye guseka

Tom Ndahiro agira ati “Kuba Ilibagiza yararokotse aha hantu ni igitangaza kuri njye. Nyuma y’imyaka 24 ni umubyeyi wubatse ufite umugabo n’umwana. Tuganira yarambwiye ati ’Ubu ndaseka’.

Nta munezero urenze uyu umuntu yagira, abona Ilibagiza aho yavuye n’aho ageze ubu. Ilibagiza ni urugero rwiza,rugaragaza ko nyuma y’ubuzima bubi Abanyarwanda bashyizwemo n’abicanyi, hari ubundi buzima bwiza bwo komora ibikomere dukesha Inkotanyi.”