Print

Ububiligi butunguye Brazil buyisezerera mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2018 Yasuwe: 1341

Brazil yari yitezwe na benshi mu bakunzi bayo,itunguwe n’Ububiligi bwaje muri uyu mukino bwariye karungu buyitsinda ibitego 2-1 byabonetse mu gice cya mbere bitsinzwe na Fernandinho witsinze na Kevin de Bruyne.

Ububiligi bwatangiye umukino buhuzagurika ndetse Brazil yakabaye yatsinze ibitego 2 mu minota 10 ya mbere ariko Thiago Silva na Gabriel Jesus ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ububiligi bwafatwaga nk’intsina ngufi bwafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cyitsinzwe na Fernandinho ku mupira wari uturutse muri koluneri yatewe neza na Kevin de Bruyne.

Brazil yahise ishyuha mu mutwe itangira gusatira yibagirwa ko igomba kurinda izamu byatumye ku munota wa 31 Ububiligi buyitera Counter attack yakozwe na Romelu Lukaku wazamukanye umupira mwiza awuhereza Kevin de Bruyne atera ishoti rikomeye umunyezamu Allison Becker ntiyabasha kuwukuramo,kiba kibaye igitego cya 2 cy’Ububiligi.

Brazil yakomeje kotsa igitutu Ububilibi abasore bayo barimo Coutinho,Neymar na Willian bagerageza ibishoboka byose ariko ntibabasha kubona igitego cya mbere.

Brazil yatangiye igice cya kabiri ishaka kwishyura niko gusimbuza Willian byari byananiye asimburwa na Firmino ku munota wa 46 w’umukino.

Brazil yahise icurika ikibuga yataka Ububiligi karahava gusa amahirwe yo kubona igitego arabura nubwo n’Ububiligi bwanyuzagamo bugasatira ariko ntibigire icyo bitanga.

Brazil yakomeje gusunika ndetse yataka ku buryo bukomeye ba rutahizamu bayo bari hasi bagahusha amahirwe akomeye byatumye umutoza yinjiza mu kibuga umukinnyi Renato Augusto na Douglas Costa.

Ku munota wa 75 ikipe ya Brazil yazamukanye umupira Coutinho awuhereza Augusto ku mutwe nawe ahita ashyiramo igitego cya mbere cyahaye Brazil imbaraga zikomeye.

Augusto akimara gutsinda iki gitego yabonye andi mahirwe akomeye mu rubuga rw’amahina areba izamu ahusha igitego abanya Brazil bose bari babaze.

Mu minota 10 ya nyuma Brazil yari ku gitutu yakomeje gucurika ikibuga byatumye Neymar aha umupira mwiza Coutinho mu rubuga rw’amahina wenyine awuteye unyura hanze y’izamu.

Brazil yabonye amahirwe ya nyuma iyatera inyoni ku munota wa 4 mu nyongera ubwo Neymar yatereraga ishoti ririmo ubuhanga bwinshi inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Courtois akarikuramo.

Muri rusange abakinnyi bitwaye neza ku ruhande rw’Ububiligi ni Lukaku,Eden Hazard na Thibaut Courtois mu gihe Fernandinho,Neymar,Philippe Coutingo Gabriel Jesus na Willian ntacyo bamariye Brazil.

Ububiligi bugomba guhura n’Ubufaransa muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’isi aho indi mikino 2 izatumenyesha andi makipe ageze muri iki cyiciro izaba ku munsi w’ejo.

Abakinnyi babanje mi kibuga n’abasimbura babo:
Brazil:
Alisson, Fagner, Thiago Silva, Miranda, Marcelo, Paulinho (Augusto 76), Fernandinho, Willian (Firmino 46), Coutinho, Neymar, G Jesus (D Costa 58).

Ububiligi: Courtois, Alderweireld, Kompany, Vertonghen, Meunier, Fellaini, Witsel, Chadli (Vermaelen 83), De Bruyne, Lukaku (Tielemans 87), E Hazard.