Print

Harry Kane yatangaje byinshi mbere yo guhura na Sweden

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2018 Yasuwe: 603

Uyu rutahizamu uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri iki gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya,yabwiye abanyamakuru ko barakora ibishoboka byose bagaserera Sweden mu mikino ya ¼ irarangira uyu munsi.

Kane n’umutoza Southgate basuye ikibuga cya Samara kiberaho umukino urabahuza na Sweden

Yagize ati “Nyuma yo gutsinda Colombia twabonye amashusho agaragaza ukuntu abafana bari badushyigikiye.mu minsi ishize nari umufana nkabo.Uyu munsi turashaka gutsinda uyu mukino tukongera kubona amashusho y’abafana bacu bishimye ndetse tugahesha ishema igihugu cyacu kandi turiyumvamo ko twabikoze.”

Mu mukino w’uyu munsi byitezwe ko Abongereza bagera kuri miliyoni 32 baraza kureba uyu mukino ku biteleviziyo bya rutura cyane ko uwo baherutse gutsinda Colombia warebwe na miliyoni 23 gusa miliyoni 16 nizo zawurebye kugeza urangiye.

Ubwongereza burashaka gusezerera Sweden bukerekeza mu mikino ya ½ nkuko Ubufaransa n’Ububiligi baraye babigenje.

Umukino w’Ubwongereza na Sweden uratangira ku I saa kumi zuzuye,uraza kubera mu mujyi wa Samara aho ikipe itsinda igomba gutegereza irarokoka hagati y’Uburusiya na Croatia saa mbili z’ijoro.


Comments

Le Sage 7 July 2018

.......Mu mukino w’uyu munsi byitezwe ko Abongereza bagera kuri miliyoni 32 baraza kureba uyu mukino ku biteleviziyo....mwabantu mwe iki kinyarwanda kirapfuye: Ntibavuga "BARAZA KUREBA" bavuga "BAZA KUREBA"...rwose uyu munyamakuru mu mwigishe ikinyawanda kibereye kwakindikwa mu kinyamukuru gikomeye gutya.