Print

Torreira witwaye neza mu gikombe cy’isi yatangaje ko yarangije kumvikana na Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2018 Yasuwe: 700

Nyuma yo gutsindwa n’Ubufaransa mu mikino ya ¼ ibitego 2-0,Torreira yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye ya Sampdoria yamaze kumvikana na Arsenal ndetse mu minsi iri imbere azazinga ibikapu akerekeza mu mujyi wa London gukinira ikipe ya Arsenal.

Torreira yakiniraga Sampdoria

Torreira w’imyaka 22 yaguzwe akayabo ka miliyoni 22 z’amapawundi ndetse nkuko yabibwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo,yiteguye kuza kuri London Colney gukora ikizamini cy’ubuzima akaba umukinnyi wa 4 Arsenal izaba isinyishije nyuma ya Bernd Leno,Stephan Lichtsteiner na Sokratis Papastathopoulos.