Print

Kevin de Bruyne yatangaje icyafashije Ububiligi gusezerera Brazil

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2018 Yasuwe: 1464

Nyuma y’Umukino uyu musore watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi yabwiye abanyamakuru ko nta rindi banga rirenze ryabafashije kwigaranzura Brazil yahabwaga amahirwe na benshi, uretse kumvira umutoza ndetse abakinnyi bagenzi be bakajijisha Brazil.

Ububiligi bwasezereye Brazil bugomba guhura n’Ubufaransa

Yagize ati “Twakinnye neza mu gice cya mbere nkuko umutoza yari yabidusabye.Romelu Lukaku na Eden Hazard bahinduye imyanya,barema uburyo bwinshi bw’ibitego ndetse Marcelo agorwa no kubahagarika.Mu gice cya mbere twakinnye neza cyane ikipe ya Brazil ibura icyo yakora.”

De Bruyne yavuze ko umukno uzabahuza n’Ubufaransa azaba ari umukino ukomeye ndetse biteguye kubyaza umusaruro amahirwe bazabona kugira ngo babashe kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro yabo ya mbere mu mateka.

de Bruyne yatsindiye Ububiligi igitego cy’intsinzi

Kevin de Bruyne wavukiye mu Burundi niwe watsinze igitego cya kabiri cyahaye intsinzi Ububiligi ku munota wa 31 nyuma y’umupira mwiza yahawe na Romelu Lukaku wazamukanye umupira awambuye abanya Brazil.