Print

U Rwanda rwungutse Abapolisi bashya barenga 890

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 July 2018 Yasuwe: 2002

Aba bapolisi bashya bari bamaze igihe kigera ku mezi 9 mu mahugurwa y’ibanze ya gipolisi mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana; aho baherwaga amasomo atandukanye azabafasha kuzuza neza inshingano za gipolisi.
Aba bapolisi bashya ni icyiciro cya 14 bose hamwe ni 892 barimo ab’igitsinagore 160.

Mu ijambo ryo gusoza ku mugaragaro ayo mahugurwa no kubaha ipeti rya “Police Constable” Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta wari n’umushyitsi mukuru Johnston Busingye, yavuze ko aya mahugurwa ari mu bushake bwa Leta y’u Rwanda mu kubaka igipolisi cy’umwuga mu kubumbatira umutekano w’igihugu.

Yakomeje avuga ko amahugurwa nk’aya ari ngombwa kuko umupolisi wese agomba guhabwa ubumenyi, ubushishozi n’inshingano binyuze mu mahugurwa nk’aya.

Minisitiri Busingye yavuze kandi ko muri iki gihe ibyaha byagabanutse ku buryo bugaragara; ibintu avuga ko biterwa n’imikorere myiza ya Polisi n’imikoranire yayo n’abaturage n’izindi nzego.

Yanavuze ko kubera ubu bunyamwuga, Polisi y’u Rwanda yifashishwa no ku rwego mpuzamahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’umuryango w’Abibumbye(UN) n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU).

Minisitiri w’ubutabera yakomeje agira ati:”Tuzakomeza kongerera ubumenyi abapolisi no gushakira Polisi ibikoresho bigezweho”.

Makuruki yatangaje ko Minisitiri w’Ubutabera yishimiye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda birimo Ubufatanye n’abaturage kwicungira umutekano, umuganda n’ibindi avuga ko inyigisho abapolisi bahabwa zibafasha kubahiriza amategeko no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta n’ibindi.

Yahaye impanuro abapolisi bashya agira ati: “Uyu munsi muhawe ubushobozi, mwahawe n’ubumenyi, mwubahirize amategeko, mwibuke ko abaturage dukorera baba batureba, bafite n’uburenganzira bwo gusaba ko abapolisi basobanura imikorere n’imikoreshereze y’ibyo bashinzwe. Murasabwa ko ubumenyi mwahawe mubukoresha neza,mwirinda icyahesha Polisi isura mbi.Muzabe inyangamugayo”

Yakomeje avuga ko iterambere rishingiye ku mutekano, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije, kureshya imbere y’amategeko n’ibindi.

Yagize ati: “ibi ntibyabangikanywa n’ibyaha nka ruswa, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi….Nagira ngo mbwire abanyabyaha ko ari ukwishora mu kaga gakomeye. Abifuza gukora ibyaha babivemo hakiri kare kuko ibihano birahari birateganyijwe”

Minisitiri w’Ubutabera yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba budahwema gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Yasoje ashimira kandi ubuyobozi bw’ishuri rya Polisi rya Gishali kuba bwarakoze ibishoboka byose aya amahugurwa akagenda neza.

Johnston Busingye niwe wari umushyitsi mukuru

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yavuze ko aba bapolisi bashya binjijwe mu kazi bahawe amasomo anyuranye mu mezi 9 harimo gukoresha intwaro, imyitozo ngororamubiri, amategeko, kubungabunga umutekano mu gihugu no hanze, imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse bahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Yavuze ko amasomo bahawe azabafasha kuzuza neza inshingano zabo. Yavuze ko kandi kwiga bitarangiye ahubwo ko aho bazakorera abayobozi babo bazabafasha gukomeza kwiga no guhugurwa kugira ngo bazakomeze gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Yasabye abapolisi bashya kuzarangwa no Gukunda igihugu, ubushishozi n’umurava


Comments

ndababaye 7 July 2018

Mwabigishije ko babana gute n’abaturage? Mwabababwiye ko batera ipingu ryari? Mwababwiye ko barasa ryari?
None ko aho bafungira abantu ariho hantu hambere handuye mu Rwanda, murateganya iki?
Ariko Uturere twahawe inahingano zo gutunganya za kaso.
Ubwo mutegereje ko HEPk Abyibonera?
Kuki mukorera ku jisho?
Mujye kuri cachot ya Kabuga, umunuko wa caca ubakira mukinjiramo. Mujye n’ahandi murebe.