Print

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongeye guteza umwuka mubi mu bakinnyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2018 Yasuwe: 7921

Mu kiganiro umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard yagiranye n’umwe mu banyamakuru ba Ruhagoyacu ku munsi w’ejo yamubwiye ko bahembye abakinnyi bari muri CECAFA abandi barabareka ndetse babasaba gutegereza.

Muvunyi na bagenzi be bakomeje gutonesha abakinnyi bamwe abandi bakirengagizwa

Yagize ati “Ikirebana n’amafaranga y’imishahara nta w’undi mukinnyi wabonye amafaranga uretse abakinnyi bagiye gukina CECAFA Kagame Cup ni bo bahembwe abandi bose baracyategereje.”

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibishimiye uburyo Rayon Sports itonesha abakinnyi bamwe, abandi bagasuzugurwa aho hari abakinnyi bafashwe neza, bahemberwa igihe,abandi bakarenzwa ingohe.

Biravugwa ko abakinnyi bagiye gukina imikino ya CECAFA bahembwe igice cy’amafaranga babarimo ariko abandi basigaye mu Rwanda ntibagire ikintu babona, kandi bahanzwe amaso n’imiryango yabo.

Ubu busumbane bushobora gutuma bamwe mu bakinnyi basesa amasezerano bafitanye na Rayon Sports aho ku isonga haza umukinnyi Nova Bayama.

Mu kiganiro Nova Bayama yagiranye n’Umuryango yadutangarije ko yifuza gusesa amasezerano na Rayon Sports kuko atazi neza impamvu yirengagijwe kandi yaritangiye iyi kipe ndetse ari ku rwego rwo hejuru mu mikinire.

Yagize ati “Ndashaka aho nkina bihagije, ndifuza kugenda.Sindavugana n’ubuyobozi gusa CECAFA nirangira nzababwira.Njyewe sindi umuswa cyane ku buryo nabura umwanya wo gukina muri Rayon Sports.

Nova wirengagijwe na Rayon Sports arifuza gusohoka

Nova yemeje ko we na bagenzi be batishimiye ibyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze bugahemba abakinnyi bagiye muri CECAFA bo ntibubahembe ndetse ntibubegere ngo bubasobanurire impamvu,babwirwe igihe we na bagenzi be bazahemberwa cyane ko Rayon Sports ibarimo amezi 3.

Nova Bayama yahakanye amakuru avuga ko ari mu biganiro na Police FC na Kiyovu Sports gusa yemeza ko yifuza gusohoka muri Rayon Sports,agashaka ikipe akinamo bihagijemu mwaka w’imikino utaha.

Si ubwa mbere ikibazo cy’ubusumbane mu bakinnyi kigaragaye muri Rayon Sports,kuko nyuma yo kubona itike yo kwerekeza mu matsnda ya CAF Confederations Cup,ubuyobozi bw’iyi kipe bwahaye insumbane agahimbazamusyi abakinnyi aho bamwe bahawe amadolari 150,abandi 1000 mu gihe hari abataragize icyo babona.

Rayon Sports iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup aho irimo kwitegura umukino wa 1/4 izahuramo na AZAM FC ku wa mbere.


Comments

Nyandwi pascal 8 July 2018

Buriya nabo bazayabona kukonako abatagize
MUYOBOZI komeza mubutwari bwawe


se7 7 July 2018

Ariko ibi binyoma ubikura hehe ikintu kizwi kuri president muvunyi ni uguhembera igihe none ngo nibyo adakora,ubwose wasobanura gute ukuntu umuntu ushinzwe ikipe ariwe uteza umwiryane,ikindi niba hari abakinnyi barangije amasezerano baraba babahemba ayiki??kuki mubabazwa no uko ikipe ibonye umurongo mwiza mugashaka kuzana akaduruvayo mushaka kutwangisha ubuyobozi mwandika ibitatwubakira ikipe turayikunda ntituzayibaho


disi 7 July 2018

Akabaye icwende ntikoga,niyo koze ntigacya, nibwo kacya ntigashira umunuko


Christopher HAKIZAMUNGU 7 July 2018

Sibyiza gukomeza gutonesha bamwe abandi ukabirengagiza nonese kuki Muvunyi ibi bintu abikunda? ayobeweko ikipe iri hamwe igomba gukora bimwe? aha gsa Niyisubireho kndi bagerageze babahembe kuko birababaje


kamanzi 7 July 2018

wowe wanditse iyi nkuru uvuze ubusa kidebe !!!!


KARIMU 7 July 2018

Rayon Sports yongeye guteza umwuka mubi mu bakinnyi bayo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
NTAGITANGAJE KIRIMO N’IBISANZWE MURI GASENYI