Print

Kenya yabujije abagore bakibyara gukoresha imiti igabanya ubukana bwa SIDA

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 July 2018 Yasuwe: 956

Ibigo bishinzwe imiti byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburayi byari bimaze amezi abiri binenze umuti witwa dolutegravir cyangwa DTG.

Ibyavuye mu nyigo zakorewe ku bagore barwaye agakoko gatera SIDA bakoresheje uwo muti muri Botswana, byerekanye ko hafi ya rimwe kw’ijana by’abana bavutse kuri abo bagore bavukanye ibibazo by’uruti rw’umugongo cyangwa ubwonko.

Ibyavuye muri iyo nyigo ariko ntibitanga igisubizo nyacyo, ariko abashinzwe ubugenzuzi ntibashaka ko abantu bigerezako.

Ikigo gikora ubushakashatsi ku miti cyo mu Bwongereza, GlaxoSmithKline, cyagenzuye uyu muti DTG, kivuga ko nta kintu kigeze kigaragara mu nyigo zawo zambere.

Icyo kigo ariko ngo kiri gukorana n’abayobozi bashinzwe iby’ubuzima kw’isi kugira ngo basuzume neza ingaruka uwo muti ushobora gutera.