Print

Neymar yatangaje amagambo ateye agahinda nyuma yo gusezererwa kwa Brazil

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2018 Yasuwe: 4651

Uyu musore wari witezweho guheka Brazil muri iki gikombe cy’isi bikarangira ntacyo akoze,yabwiye abakunzi be kuri Instagram ko gusezererwa n’Ububiligi aribyo bihe bibi kurusha ibindi agize mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Nababwira koi bi ari byo bihe bibabaje kurusha ibindi ngize mu mupira w’amaguru.Agahinda ni kenshi kuko twari tuzi ko tugomba kugera kure.Biragoye kongera gukina umupira w’amaguru, gusa nizeye ko Imana iramfasha kuva muri ibi bihe bibi ndimo.”

Neymar na bagenzi basezerewe n’Ububiligi mu mikino ya ¼ ku wa Gatanu w’iki Cyumweru batsinzwe ibitego 2-1 mu mukino wabereye mu mujyi wa Kazan,baragera muri Brazil uyu munsi aho bagomba guhita bitegura kwerekeza mu makipe yabo.