Print

Ku myaka 8 agiye kaminuza, primaire na secondaire yabyize umwaka 1

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 July 2018 Yasuwe: 2143

Uyu mwana yiga amasomo yiharije kuko ngo kwigira hamwe n’ abandi banyeshuri biramurambira.

Laurent Simons avuka mu gace Flemish ise ni Umubiligi nyina akaba Umuholandikazi. Aganira na Radio yo mu Bubiligi Laurent yavuze ko akunda imibare(ibarurishamibare, ibinyampande, n’ inganyagaciro)

Uyu mwana atewe ishema no kuba arangije amashuri yisumbuye afite imyaka umunani gusa.

Ati "Biteye ishema. Ndishimye cyane kuba ndangije amashuri yisumbuye”

Laurent amaze amezi abiri ari mu kiruhuko, yariyandishije ngo atangiye kwiga muri kaminuza ariko ntarahitamo ibyo aziga hagati ya computer science, Medicine na astronomy(mudasobwa, ubuvuzi, amasomo ajyanye n’ iby’ ibyogajuru).

Ise wa Laurent avuga ko umuhungu we atandukanye n’ abandi.

Laurent ngo ntabwo ajya akina n’ abandi arareba gusa akigendera, ngo ntabwo ajya akora ibintu uko abandi bana ntiyigeze akunda ibipupe.

Uyu mubyeyi avuga ko atazivanga mu guhitiramo umuhungu we ibyo aziga, ngo ahubwo icyo azahitamo cyose bazamushyigikira nk’ ababyeyi be.