Print

Ifoto y’ icyumweru: Aha abayobozi b’ u Rwanda bari bagiye gutangira gukorera ku mihigo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 July 2018 Yasuwe: 2060

Iyi foto yafotowe tariki 4 Mata 2006, ubanza duhereye iburyo ni Dr Vincent Biruta ubu ni Minisitiri w’ ibidukikije icyo gihe yari Perezida wa Sena y’ u Rwanda, ukurikiyeho mwese muramuzi ni Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, ukurikiyeho ni Protais Musoni wari Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu na Alfred Mukezamfura wa Perezida w’ inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite, muri 2009 yakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.