Print

FPR igiye kwemeza abo yifuza ko bazayibera abakandida mu matora y’ Abadepite

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 July 2018 Yasuwe: 1258

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Ku bw’ibyo, buri mutwe wa politiki usabwa gushyikiriza Komisiyo y’amatora urutonde rw’abazawuhagararira. Iyi Nama ya Biro Politiki irayoborwa na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi.

Mu minsi ishize FPR Inkotanyi yasoje igikorwa cyo gushaka abakandida mu turere twose, buri karere katoye abakandida bane barimo abagore babiri n’abagabo babiri bashyikirizwa umuryango ku rwego rw’igihugu, ukaba ariho haza kuvamo abatangazwa ku rutonde ntakuka rw’abazawuhagararira mu matora.
FPR Inkotanyi iyoboye igihugu, niyo inafite ubwiganze mu badepite bari gusoza manda. Kuri iyi nshuro hari n’indi mitwe ya poltiki yifuje kuzifatanya na FPR mu matora y’abadepite.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’igihugu y’amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017; naho amatora akaba ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu bagatora ku wa 3 Nzeri 2018.