Print

Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu benshi bakoresha google bishakira ho ibijyanye n’ibitsina

Yanditwe na: Muhire Jason 8 July 2018 Yasuwe: 652

Bimaze kumenyerwa ko umuntu ufite ikibazo cyangwa ikindi adasobanukiwe yihutira gushakira igisubizo ku rubuga rwa internet rwa ‘google’.

Baba abaganga , abakora muri farumasi, abarimu, abashakashatsi n’abandi , ‘google’ ni isoko y’amakuru izwi ku Isi yose mu gusubiza hafi ibibazo bitandukanye iba yabajijwe.

Inkuru dukesha rubuga topsanté ivuga ko umushakashatsi w’Umunyamerika akaba n’inzobere mu bukungu Seth Stephens-Davidowitz, yafashe umwanzuro wo kugenzura no kwiga ku byo Abanyamerika bakunze gushakisha kuri google n’icyo byerekana ku buzima bwabo ariko ibyo yabonye biratangaje.

Yagize ati « Mu bagabo bashakisha amakuru kuri ‘google’, abashakisha ibijyanye n’igitsina cyabo nibo benshi kurusha abashakisha amakuru ajyanye n’ibihaha, umwijma , ibirenge ,amatwi, amazuru, umuhogo n’ubwonko.”

Yongeyeho ati « Abagabo bashakisha byimbitse uko igitsina cyabo gishobora gukura kikaba kinini baruta cyane ababa bashakisha uko umuntu yakwiga gitari, uko bateka umureti ndetse n’uburyo umuntu yahindura ipine.”

Impamvu uyu mushakashatsi yavuze ko ibyo yabonye bitangaje ni uko mu bushakashatsi bwe yasanze n’abagore bitabaza google ngo bamenye amakuru ku ngano y’igistina cy’abagabo.

Ati “ Kuri buri kintu umuntu aba yashakishije google ikakibika, umugore iyo yarebaga amakuru ajyanye n’ingano y’igitsina cy’umugabo, umugabo we yabaga yarabishakishije inshuro 170.”

Ikindi ngo ni uko abagore buri gihe iyo barimo gushakisha amakuru ajyanye n’ibitsina by’abagabo kuri google bose bareba amakuru yerekeranye n’ibitsina binini bidasanzwe.

Uyu mushakashatsi yanagaragaje icyo ababyeyi bashakisha cyane ku bana babo iyo bageze kuri google.

Yagize ati “ Ababyeyi bafite umwana w’umuhungu bashakisha inshuri 2,5 muri google bandikamo bati “ Ese umuhungu wanjye aza umunyabwenge?, kimwe no ku babyeyi bafite umwana w’umukobwa usanga birirwa babaza google niba umwana wabo azagira umubyibuho ukabije .”

Uyu mushakashatsi yasanze ibyo Abanyamerika benshi bashakisha biba biganisha ku bitsina, agasoza yibaza niba umuntu akwiye kubiseka cyangwa kurira.