Print

Umusore kubera uburwayi abana nabwo inshuti n’abavandimwe bamushizeho kuri ubu bamwe bamwita igisimba [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 8 July 2018 Yasuwe: 2582

Umusore wo mu Bushinwa, mu bukene bukabije abayeho nta nshuti agira ndetse rubanda bamwitiranya n’ibisimba kubera ubumuga afite ku mutwe bwanamuhinduye isura.

Uyu ni Umushinwa Chi Zhoujing ukomoka mu majyepfo y’u Bushinwa, ku myaka 25 abayeho mu buzima atishimiye nyuma yo kuvuka nk’abandi nyamara wa mubiri ubyara udahatse nyuma y’igihe gito ukamuhindura isura ku buryo nawe utagira ubushake bwo kumusuhuza kubera kumwikangamo baringa.

Nyamara uyu mugabo arababaje dore ko n’umuryango we wagakwiye kumuvuza nawo ntako wibereyeho.

Ibi bituma uyu mugabo akomeza kubaho mu buzima atishimiye kandi bumubangamiye kuko usibye kuba nta n’inshuti agira nta n’ubwo abona kuko kiriya kibyimba cyamwangije isura ye yose kikarenga no kumaso.