Print

Umugore n’umugabo bafashwe basambanira ku gasozi bazengurutswa umudugudu bikoreye ibyo bari baryamyeho

Yanditwe na: Muhire Jason 8 July 2018 Yasuwe: 3476

Kuri uyu wa Hatanu Taliki ya 6 Nyakanga 2018 .Umugabo n’umugore bari mu kigero cy’abakuze, nk’uko bigaragara, bafashwe basambanira ku ibaraza ry’inzu y’umuturage mu rusisiro rumwe mu ntara ya Ebonyi muri Nigeria, bahanishwa kuzengurutswa umudugudu bafatanye kandi banikoreye ibyo bari baryamyeho ubwo basambanaga.

Aba bombi batatangarijwe amazina yabo, baguwe gitumo n’abaturage batuye mu kajyi gato ka Amauzu Mkpoghoro gaherereye mu Ntara ya Ebonyi muri Nigeria , ubwo bari gushimishanya ku ibaraza ry’inzu y’umuturage ndetse banafite bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo n’ibyo kwiyorosa.

Uyu mugabo usa n’ukuze, yihutiye guhita yambara imyenda ubwo umwe mu batambukaga yababonaga akabavugiriza induru, na ho umugabo bari baryamanye we akaba yahise avumbuka akambara ipantalo gusa mbere y’uko abantu baba benshi ngo babategeke gukora ibyo bashaka.

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko ubwo abaturage bahageraga, bahise bahanisha izi nkozi z’ibibi kwikorera ibyo bikoresho birimo n’ibyo bari baryamyeho bakabazengurutsa umudugudu inshuro bashaka bafatanye mu kaboko ndetse bagenda banasaba imbabazi ku byo bakoreye mu ruhame bo bafashe nko kubasebya.

Abantu batari bacye bahise baza gushungera ndetse baherekeza aba bari bibereye mu bikorwa byo gushimishanya aho bagiye hose basakuza ndetse uko byagaragaraga umugabo wasaga n’aho ari muto ugereranyije n’umugore bari baryamanya we akaba yasaga n’ufite ikimwaro.