Print

Umuyobozi wa Croatia yatangaje benshi kubera ibyo yakoreye abakinnyi n’abafana nyuma yo gutsinda Uburusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2018 Yasuwe: 6431

Uyu muyobozi w’imyaka 50 washimishije benshi ku buryo budasanzwe,yageze mu Burusiya hakiri kare yifotoza ama selfies n’abafana ba Croatia niko kwinjira muri stade afana ikipe y’igihugu cye biratinda.

Grabar wari wicaye mu myanya y’icyubahiro ari kumwe na perezida wa FIFA Gianni Infantino na minisitiri w’intebe w’Uburusiya Dmitry Medvedev yahaye urugero abandi bakuru b’ibihugu banze gusura amakipe yabo mu gikombe cy’isi.

Benshi bishimiye ukuntu yari yambaye umwenda w’igihugu n’ipantalo ya siporo aho kwambara nk’umunyacyubahiro aho yishimiye ibitego bya Croatia mu buryo budasanzwe ndetse agasuhuzanya na Medvedev ku bitego by’Uburusiya.

Nyuma y’aho umukino warangiye ari ibitego 2-2 amakipe akerekeza muri penaliti zahiriye Croatia kuko yatsinze 4-3,byatumye perezida wa Croatia asanga abakinnyi mu rwambariro barifotozanya.