Print

Queen Cha yahakanye ko yatewe gapapu anavuga icyatumye adataha ubukwe n’ umusore bakundanaga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 July 2018 Yasuwe: 1873

Uyu muhanzikazi utaratashye ubukwe bw’ uwahoze ari umukunzi we Dj Coxxx yatangaje ko byatewe n’ uko yari afite ubundi bukwe bw’ inshuti ye akabura uko ataha ubukwe bubiri.

Queen Cha kandi yabwiye Inyarwanda ko umukobwa warongowe na Dj Coxxx atamuteye gapapu kuko yatandukanye na n’ uyu musore muri 2015, uyu musore akabona gukundana n’ umukobwa wundi wanamubereye umugore.

Umunyamakuru yabajije Queen Cha niba indirimbo ‘Winner’ atarayikoreye uyu mukobwa byavugwaga ko yamutwaye umukunzi asubiza ko ari indirimbo isanzwe idafite umuntu n’umwe ibwira.

Uyu muhanzikazi yahishuye ko amaze gukundana n’ abasore batatu harimo na Dj Coxxx wamenyekanye.

Queen Cha avuga ko yatangiye gukundana ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ubwo yari ashoje ari mu mwaka wo kurindira kaminuza uyu muhanzikazi yaje gukundana n’undi musore hanyuma haza na Dj Coxxx bakundanye ubwo yarari muri kaminuza.




Queen Cha agikundana na DJ Coxxx