Print

Thailand: Abahungu 4 muri 12 baheze mu buvumo bakuwemo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 July 2018 Yasuwe: 758

Abana bane muri 12 bari bamaze ibyumweru bibiri mu Umutoza w’abo bana n’abandi umunani bari bagize ikipe y’umupira w’amaguru ya Moo Pa bo baracyari mu buvumo mu gihe ikipe y’abashinzwe ubutabazi iri gukora ibishoboka byose ngo ibakuremo.
Aba bana baheze muri ubu buvumo tariki 23 Kamena ubwo bari barangije gukina bakajya gutembera. Haje kugwa imvura nyinshi iteza imyuzure baheramo.

Guverineri w’Intara ya Chiang Rai, Narongsak Osotthanakorn, yavuze ko nyuma yo gukuramo abo bane, ibikorwa byabaye bihagaze gato kugira ngo ibigega by’umwuka wa Oxgène byakoreshejwe byongere byuzuzwe.

Ikibazo gikomeye cyane ni imvura nyinshi yatangiye kongera kugwa aho ubwo buvumo buherereye ku buryo bishoboka ko igikorwa cyo kubatabara cyatwara indi minsi.

Aba bana batabawe bagomba kujyanwa ku bitaro bya Chiang Rai kwitabwaho. Ubuyobozi bwavuze ko ubuzima bwabo butameze nabi cyane.

Umwana wa mbere yasohotse mu buvumo nyuma y’amasaha arindwi itsinda ry’inzobere mpuzamahanga 18 zinjiye kugira ngo zibafashe kunyura mu nzira zifunganye kandi zigoye z’ubwo buvumo.

Tariki 2 Nyakanga nibwo inzobere mu kwibira z’Abongereza zageze aho aba bana bari.

Imiterere y’ ubuvumo, hari ahanyurwa n’ uzi koga gusa

CNN yatangaje ko abakiri mu buvumo basutamye ku byondo byirunze ku mpande, aho bakikijwe n’amazi. Bafite ibikoresho bike bagejejweho n’abatabazi birimo ibiryo n’ibindi bibaha umwuka wo guhumeka.

Inzira iva ku bwinjiriro bw’ubu buvumo ugera ahari aba bana nayo iragoye kuko hari aho igera igafungana ku buryo habasha kunyuramo umuntu umwe gusa nabwo bigoranye.

Amahirwe ahari ni uko aba bana batabarwa bitarenze iki Cyumweru kuko abashinzwe ubumenyi bw’ikirere bagaragaje ko kuva mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hazagwa imvura nyinshi izateza imyuzure muri ako gace ubuvumo buherereyemo.