Print

Abafana b’Ubwongereza barashakishwa na polisi kubera kunywa agasembuye kakabakoresha amahano [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2018 Yasuwe: 1607

Uyu mugore wafashwe amafoto agakwirakwizwa hirya no hino n’abafana,ari guhigwa bikaze we n’abandi bafatanyije icyaha, kuko polisi yasohoye itangazo ishimira abagize uruhare mu gufotora aya mafoto bityo igiye guhiga aba bafana bagafungwa ndetse bakariha iyi modoka bangije.

Nyuma y’umukino wa ¼ cy’igikombe cy’isi Ubwongereza bwatsinzemo Sweden ibitego 2-0 bugakora amateka yo kugera muri ½ cy’irangiza baherukaga mu mwaka wa 1990,umugore utavuzwe izina yahise ajya ku mbangukiragutabara yari hafi y’aho bareberaga umupira arayurira atangira kuyimena ibirahuri akoresheje amaguru byatumye haza uruhuri rw’abafana bayibyiniraho karahava.

Polisi y’ubwongereza yasohoye itangazo ishimira abafana bashyize hanze aya mafoto ndetse bavuga ko bagiye guhiga uyu mugore na bagenzi be bagaragaye bangiza iyi modoka agakanirwa urumukwiye.