Print

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bafotowe bari gusangira snacks mu buryo budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2018 Yasuwe: 2979

Uyu kabuhariwe uri kwiyibagize agahinda yatewe na Uruguay mu gikombe cy’isi,ari mu biruhuko mu Bugereki aho yajyanye n’umuryango we kuruhuka kugira ngo azatangire umwaka w’imikino ameze neza.

Ronaldo na Georgina basangiye snacks bari gusomana benshi barumirwa aho amafoto y’abo bombi ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Ronaldo yafotowe aya mafoto ku munsi w’ejo ari kumwe n’uyu mukunzi we ndetse n’umwana we Cristiano Jr mu bwato mu mazi yo mu Bugereki.

Georgina Rodriguez w’imyaka 26 yabyaranye umwana w’umukobwa na Cristiano witwa Alana Martina mu mezi 7 ashize ndetse biravugwa ko bashobora gushyingiranwa.


Comments

MAZINA 10 July 2018

Ni byiza ko RONALDO yishimisha.Twese turabikunda.Ariko yibuke ko yahemukiye undi mukobwa mwiza kurusha uyu bamaranye imyaka 4 yose,byitwa ko ari "Umukunzi" we.Kubera ko baba bagamije kwishimisha,n’uyu azamuta.Kwishimisha mu busambanyi bibabaza imana cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.